Song info
"Azakurinda (Ntucike Intege)" Videos
Lyrics
Brupo:
Uwiteka Imana niwe buhungiro bw'ibibera mwiy'isi
ntajya ahwema kwita kumukiranutsi
ntajya ahumiriza,ntajya asinzira
amenya byose,nawe ntiwihebe
ukureberera ashobora byose.
Chorus:
Ese ko ucitse intege kandi Uwiteka ari muruhande rwawe
mwikoreze urugendo rwawe,azakurinda amajya n'amaza
azakubera itabaza rizamurikira ibirenge byawe
nugera ahijimye,ntacyo uzamuburana
Eric King:
Igihe uremerewe,pfukama usenge
bibwire Yesu,azakubera incuti idahemuka
mwizere,azaguserukira ahakomeye
mubihe by'umwijima azakubera umucyo ukumurikira
kuko niwe nzira y'ukuri,n'ubugingo bwiteka
Chorus:
Ese ko ucitse intege kandi Uwiteka ari muruhande rwawe
mwikoreze urugendo rwawe,azakurinda amajya n'amaza
azakubera itabaza rizamurikira ibirenge byawe
nugera ahijimye,ntacyo uzamuburana
Bridge:
Brupo:
yabanye na daniel m'urwobo rw'intare
arinda yobu ubwo yarahanganye na satani
Eric King:
azabana nawe numwiyegurira
arinde intambwe zawe mubyago no mumakuba
Chorus:
Ese ko ucitse intege kandi Uwiteka ari muruhande rwawe
mwikoreze urugendo rwawe,azakurinda amajya n'amaza
azakubera itabaza rizamurikira ibirenge byawe
nugera ahijimye,ntacyo uzamuburana (x2)
- 0 Bản dịch
Hiện tại chưa có lời dịch cho bài hát này. Bạn hãy là người đầu tiên chia sẻ lời dịch cho bài hát này nhé !
Đăng lời dịch
Recent comments